Simbi: Bishimiye ikiraro cyo mu Kirere cyubatswe muri iyi mihigo.
Abatuye mu murege wa Simbi barishimira ko mu murenge wabo huzuye ikiraro cyo mu kirere cya Kirutamwogo cyoroheje ubuhahirane, bityo bakaba batakikanga kuba hari uwatwarwa n’umugezi.
Ibi abaturage bo mu kagali ka Gisakura mu murenge wa Simbi babigaragaza bashingira ko mbere iki kiraro kitarubakwa, batashoboraga kwambuka umugezi wa Kirutamwogo, bityo bikadindiza ubuhahirane mu kagali kabo. Bagaragaza ko iki kiraro bagisabye ko cyashyirwa mu mihigo, maze Akarere kubaka iki kiraro mu mihigo y’umwaka wa 2024 – 2025.
Ikiraro cya Kirutamwogo kireshya na metero ijana na cumi n’esheshatu (116 m), cyuzuye gitwaye ingengo y’imari isaga miliyoni magana abiri na cumi n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturage barashishikarizwa gufata neza ibikorwa remezo bagenda begerezwa, kugira ngo birusheho kubagirira akamaro. 


Ikiraro cya Kirutamwogo kitarubakwa.