Simbi: Minisitiri w’Ububnyi n’amahanga yagaragaje ko Jenoside Yakorewe Abatutsi yateguwe
Mu murenge wa Simbi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu yari Komini Maraba (Ubu ni mu mirenge ya Simbi na Maraba). Iki gikorwa cyakozwe kuwa 18 Mata 2025 cyitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Maraba na Perefegitura ya Butare muri rusange ari kimwe mu bimenyetso bishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe Olivier, yagaragagaje ko ijambo rutwitsi ry’uwari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi, Sindikubwabo Théodore, ari ryo ryakongeje Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ahahoze ari Perefegitura ya Butare, ishimangira koko ko yari yarateguwe, bigahinyuza ba bandi bakibishidikanya bavuga ko byatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, kuko ubwicanyi hano bwatangiye nyuma y’ibyumweru, bikagaragaza ko ku wa 7 Mata 1994, nta burakari bw’abaturage bwari buhari.”
Yakomeje agira ati: “Jenoside yagombye kuzanwa n’abayobozi, muribuka ko Sindikubwabo yagombye kwiyizira muri iyi Perefegitura no muri uyu murenge, n’inama yakoresheje ababurugumesitiri ba komini 20 zari zigize Butare, byose bigamije gukwiza umugambi wa Jenoside, cyane cyane muri iyi Perefegitura yari yaranangiye.”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu mirenge ya Simbi na Maraba hashyinguwe mu cyubahiro umubiri umwe wabonetse.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Simbi ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi 40.




