Siporo: Hakinwe ku nshuro ya 13 irushanwa rya “Memorial Kayumba”
Mu rwunge rw’amashuri rwa Butare – Indatwa n’Inlkesha (Groupe Scoalire Officiel de Butare) hakiniwe irushanwa ngarukamwaka ry’umukino w’amaboko – volleyball, ryashyiriweho kwibuka uwari umuyobozi w’iri shuri Padiri Kayumba Emmanuel.
Ni irushanwa ryakinwe kuwa 04 – 05 Werurwe 2023, ryitabirwa n’amakipe anyuranye ariko ayabigie umwuga mu bagabo n’abagore, atarabigize umwuga, n’ay’ibigo by’amashuri.
Mu butumwa busoza irushanwa, Umuyobozi w’Akarere yashimiye amakipe yitabiriye iri rushanwa, agaragaza ko Akarere kazakomeza kuba umwe mu baterankunga b’iri rushanwa ngarukamwaka.
Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye ishuri rya GSOB yashyiriweho irushanwa ryo kumwibuka nk’umwe mu bagize uruhare mu guteza imbere siporo cyane cyane binyuze mu mukino w’umupira w’amaboko (Volleyball.)
Padiri Kayumba yitabye Imana muri 2009, irushanwa ryamwitiriwe ryakinwe muri uyu mwaka rikaba ryari rikinwe ku nshuro ya 13.




