Songa : Hashimwe Abanyarwanda bagize ubutwari bwo kwitandukanya n’umugambi wa Jenoside.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Rusatirira hagaragajwe ko iyo haba abayobozi benshi bagira ubutwari bwo kwanga Jenoside nk’uko bamwe babikoze ndetse hakaba n’ababizize, Jenoside itari gushoboka cyangwa ngo igire ubukana bungana n’ubwo yagize. Muri iki gikorwa hanashimwe Abanyarwanda bagize ubutwari bwo kwitandukanya n’umugambi wa Jenoside.

Ubu butumwa bwatangiwe ku rwibutso rwa Songa mu murenge wa Kinazi kuwa 28 Mata 2025 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange  yakomeje abarokotse Jenoside, abifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza no kudaheranwa n’agahinda k’amateka banyuzemo.

Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano y’Abanyarwanda ndetse n’amahanga hagamijwe guha agaciro abishwe no guhamya ko Jenoside itazongera.

Yashimiye ingabo za FPR zahagaritse Jenoside ahamagariye Abanyarwanda kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kandi abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa ko batanga ayo makuru iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro.

Perezida wa Ibuka mu Karere Siboyintore Theodat yatanze ubutumwa bukomeza abarokotse Jenoside; agaragaza ko kwibuka ari igihe cyiza cyo kongera kwishakamo imbaraga zigamije kwiyubaka. Yasabye abazi amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe itarashyingurwa mu cyubahiro ko batanga amakuru iyo mibiri igashyingurwa.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr BIRUTA Vincent yihanganishije abarokotse Jenoside by;umwihariko imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Songa.

Yagaragaje ko Jenoside yakoranywe ubukana bwinshi n’ubugome ashingiye ku mubare w’imibiri iri mu nzibutso. Ariko kandi yasabye ko abazi ahakiri imibiri y’abishwe itarashyingurwa mu cyubahiro ko batanga ayo makuru. 

Yagaragaje ko ubuyobozi bubi bwashyize mu bikorwa Jenoside, agaragaza ko iyo haboneka benshi bitandukanya n’umugambi wa Jenoside hari kurokoka Abatutsi benshi.

Minisitiri Biruta yagize ati:“Kugira ngo muri iki gice cy’Igihugu habe hariciwe abantu bangana batya bisobanura ku buryo budasubirwaho ko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa na Leta ikoresheje inzego za Leta ikabikangurira n’abaturage. Kuba hari abarokotse na byo byerekana ko iyo haba abayobozi benshi bagira ubutwari bwo kwanga Jenoside nk’uko bamwe babikoze ndetse hakaba n’ababizize, Jenoside ntiyari gushoboka. Cyangwa se nibura ntiyari kugira ubukana bungana n’ubwo yagize.“

Yakomeje agira ati:“Aha nagira ngo mbone nshime Abanyarwanda bagize ubutwari bwo kwitandukanya n’umugambi wa Jenoside kandi bamwe muri bo ari n’abaturage basanzwe batari bafite ububasha bundi usibye umutima wa kimuntu.“

Minisitiri Biruta yashimiye ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, agaragaza ko Abanyarwanda bakwiye kubavanaho isomo ko abiyemeje guharanira ukuri n’uburenganzira babigeraho. Yagaragaje ko Abanyarwanda bakurikije indangagaciro nk’iz’Inkotanyi bakwikemurira ibibazo. Yakanguriye Abanyarwanda kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi. 

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu yari Komini Rusatira hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 45 harimo 11 yabonetse n’indi 34 yimuwe. Urwibutso rwa SONGA rushyinguyemo imibiri 43,369 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.