Tumba: Hatangijwe imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo
Mu Kagali ka Cyarwa mu murenge wa Tumba hatangijwe imirimo yo kubaka umuhanda wa Kaburimbo, uzakomeza kuzamura iterambere muri uyu murenge.
Kuwa 16 Mutarama 2026 Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange yatangije imirimo y’iyubakwa ry’umuhanda wa Kaburimbo ureshya na 1.13 Km mu murenge wa Tumba, akagali ka Cyarwa (RUDP II Phase 4). Ni imirimo izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 1.5; abaturage barenga 150 bakazabona akazi mu ikorwa ry’uyu muhanda.


