Tumba: Hizihirijwe ku rwego rw’Igihugu umunsi mpuzamahanga w’inkoni Yera.

Mu Karere ka Huye hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera ku rwego rw’Igihugu, aho abafite ubumuga bwo kutabona barenga 300 bahawe inkoni nk’igikoresho gikomeye kizajya kibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi

Ni umunsi wizihirijwe mu murenge wa Tumba ku wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025  byitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere, ubuyobozi bw'Ubumwe Nyarwanda bw'abafite ubumuga bwo kutabona (RUB) n’izindi nzego.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Mugisha Jacques, yagaragaje ko hakiri imbogamizi z’uko inkoni yera idatangwa ku bwisungane mu kwivuza, ariko ko bari gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo inkoni yera iboneke mu buryo bworoshye, ku bayikeneye bose.

Ubuyobozi bwa RUB n'ubw'Akarere bwashimye Leta y'u Rwanda yashyize imbere gahunda zo guharanira imibereho myiza n'iterambere ry'Abanyarwanda bose nta vangura. 

Mu Rwanda, Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni yera wari wijihijwe ku ku nshuro ya 17, mu nsanganyamatsiko igira iti “Tubona kurenza imboni”, mu gihe inkoni yera yo yatangiye kubaho mu 1921, aho ifatwa nk’ikirango cy’utabona igihe ari mu bandi, ngo bimurinde kuba yahutazwa.