Ubukangurambaga bwo kugarura abana ku ishuri buri gutanga umusaruro ushimishije.

Binyuze mu bukangurambaga buhuriweho n’inzego zinyuranye zo mu Karere ka Huye, kuwa 20 Mutarama 2022 hatangijwe gahunda izamara iminsi irindwi yo kugarura abana ku ishuri yiswe “Back to School Campain”. Mu minsi ine y’iki gikorwa, 82.4 % by’abanyeshuri bari bataragaruka ku ishuri mu gihembwe cya 2 bamaze kurigarukamo; impuzandengo y’ubwitabire mu mashuri iri hejuru ya 98%.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange kuwa 20 Mutarama 2022 ubwo hakorwaga inama yo gusobanura byimbitse ibijyanye n’ubu bukangurambaga, hagaragajwe ko Igihugu cyashoye ubushobozi buhagije mu kubaka ibyumba by’amashuri kugira ngo ubucukine n’ingendo ndende ku bagana amashuri biveho, bityo ko ntawe ukwiye kutitabira ishuri.

Muri iyi nama yitabiriwe n’Ubuyobozi kuva ku rwego rw’umudugudu, hagaragajwe ko abanyeshuri bagiye gushakwa ngo basubizwe mu ishuri banganaga n’abana 8,164 bo mu byiciro by’amashuri yose (Amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro).

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu bukangurambaga mu murenge wa Tumba

Nyuma yo kugaragaza ko basobanukiwe neza iby’ubu bukangurambaga n’ubufatanye bugiye kuranga inzego zose muri iki gikorwa, abakuru b’imidugudu, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’imirenge ndetse n’abashinzwe uburezi n’abayobozi ku rwego rw’Akarere biyemeje muri iyo nama ko bagiye gufatanya muri iki gikorwa, biha intego ko mu minsi irindwi y’ubu bukangurambaga bazaba baragaruye abana bose mu ishuri abana bose batasubiyeyo mu gihembwe cya kabiri.

Abana bavuye mu ishuri hashyizweho ingamba zo kubagarura

Umusaruro w’ubukangurambaga nyuma y’iminsi 4 butangijwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwafatanyije n’inzego zinyuranye mu mirenge, utugari n’imidugudu hashakishwa abana bose bagaragajwe ko batasubiye ku ishuri mu gihembwe cya 2 hifashishijwe intonde zatanzwe n’ibigo by’amashuri

Ubukangurambaga bwakozwe hibandwa ku kujya mu ngo, amasoko no gutanga ubutumwa binyuze ahahurira abantu benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kankesha Annonciatha avuga ko nyuma y’iminsi 4 ubu bukangurambaga butangijwe 82.4% by’abanyeshuri bari bataragaruka ku ishuri mu gihembwe cya 2 bamaze kurigarukamo.

Abanyeshuri bamaze kugarurwa mu ishuri muri ubu bukangurambaga ni 6,729 ku banyeshuri 8,164 bari bategerejwe bataragaruka ku ishuri mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko abanyeshuri 1,435 bigaragara ko bataragaruka muri iki gihembwe cya kabiri bazakomeza gushakishwa, binyuze muri ubu bukangurambaga bugikomeje.

Umukoro w’ababyeyi n’ubuyobozi kugira ngo abana bagume mu ishuri

Umuyobozi w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza Kankesha Annonciatha asaba ko ubuyobozi kuva ku isibo ndetse n’ababyeyi bakomeza gufatanya muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kugarura abana ku ishuri, kandi hakazirikanwa ko nta mwana n’umwe ukwiye kutaba ku ishuri kandi ibikorwa remezo byarubatswe.

Ababyeyi n'ubuyobozi bakwiye kugira ubufatanye mu burezi n'uburere by'abana b'u Rwanda

Asaba kandi hakomeza ubufatanye bw’inzego zose yaba amashuri, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ababyeyi mu gufatanya kugira ngo abana bose bagume ku ishuri, kandi bige batsinde.

Ababyeyi barashishikarizwa gukundisha abana babo kugana ishuri, bakabashyigikira kandi bagafatanya n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri mu burere n'uburezi by'abana babo.

Mu Karere ka Huye hari kubarurwa abanyeshuri 103,948 bari ku ishuri mu byiciro byose (amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro).

Yanditswe na:

BONEZIMANA Emmanuel

PRO