Ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Rwanda Forensic Institute bwakorewe mu Karere ka Huye

Mu Karere ka Huye habereye ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ikigo ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga bikoreshwa mu butabera “Rwanda Forensic Institute”.  

Ni ubukangurambaga bwakozwe kuwa 13 Ukwakira 2025 bwitabirwa n'abayobozi mu nzego zitandukanye.

Muri ubu bukangurambaga, hasobanuwe serivise zose zitangwa n’iki kigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga bikoreshwa mu butabera, ndetse abitabiriye inama basobanurirwa uruhare rw’iki kigo mu iterambere ry’Igihugu hashingiwe kuri serivise gitanga haba ku banyarwanda n’abanyamahanga.

Kuri uyu munsi kandi, mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) hafunguwe ku mugaragaro ishami ry’Ikigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga bikoreshwa mu butabera. Iri shami ni ryo rya mbere mu yandi 8 ateganijwe gufungurwa mu bindi bice by’Igihugu.

RFI itanga serivise zirimo Serivisi za Biology / DNA; Serivisi za Drug & Chemistry (Ibiyobyabwenge n’Ubusesenguzi bw’Ibinyabutabire); Serivisi za Forensic Toxicology; erivisi za Microbiology; Serivisi za Digital Forensics; Serivisi za Ballistics & Physical Evidence; Serivisi zo Gusesengura Inyandiko na Fingerprints; Serivisi za Forensic Medicine / Pathology; Amahugurwa n’Ubushakashatsi.