Ubuyobozi bw’Akarere bwagiranye ibiganiro na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Hagamijwe ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abari abasirikare hakemurwa bimwe mu bibazo bibugarije, hakozwe ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’Akarere na Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa 26 Kanama 2025, aho umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu KAMANA Andre ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza KANKESHA Annonciatha na bamwe mu bagize inama itaguye y’umutekano bakiriye ba Komiseri ba Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare bayobowe na Hon. NYIRAHABINEZA Valerie, Perezida wayo. 

Bagiranye ibiganiro byibanze ku mikoranire igamije guteza imbere imibereho myiza y’abari abasirikare hakemurwa bimwe mu bibazo bibugarije. 

Nyuma yo kuganira aba bayobozi basuye bamwe mu bagenerwabikorwa muri aka karere batujwe mu murenge wa Mukura.Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, KAMANA Andre

Hon. NYIRAHABINEZA Valerie, Perezida wa Komisiyo.

Hon. Gatabazi JMV, Komiseri muri Komisiyo.