Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bakoreye urugendoshuri mu Karere ka Huye.

Mu Karere ka Huye hakiriwe itsinda ryaturutse mu Karere ka Burera k’Intara y’Amajyaruguru rije mu gikorwa cy’iminsi ibiri cyo kwigiranaho mu bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo, imitangire ya serivisi n'imicungire y'umutungo wa Leta.

Iryo tsinda ryasuye Akarere ka Huye kuwa 06 Ugushyingo 2025, riyobowe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bizimungu Jean Baptiste n'Umuyobozi w'ako Karere Mukamana Soline ryari rigizwe kandi n’abayobozi ba Komisiyo z'Inama Njyanama y'Akarere, uhagarariye Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere n'itsinda ry'abakozi ba GIZ Rwanda.

Harimo kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge uhagarariye abandi banyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge y’Akarere ka Burera n'Abayobozi b'Amashami n'abandi bakozi banyuranye.

Itsinda ryaturutse mu Karere ka Burera ryakiriwe n'Umuyobozi w’Akarere ka Huye Subutege Ange wari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Huye Kakooza Henry  n'abandi bakozi ku rwego rw'ako Karere.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege n'itsinda ry'abakozi bari kumwe na we basangije itsinda ryaturutse mu Karere ka Burera uko bashyira mu bikorwa imihigo, uko batanga serivisi n'uko bacunga umutungo wa Leta.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline yashimye Umuyobozi w'Akarere ka Huye n'itsinda ry'abakozi bari kumwe ku byo babasangije byerekeye ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo, imitangire ya serivisi n'imicungire y'umutungo wa Leta, kandi agaragaza ko ubunararibonye bungukiye muri Huye bugiye kubafasha mu mikorere mu Karere ka Burera.