Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi gusize ibikorwa birambye mu Karere ka Huye

Ibyakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byiganjemo ibirebana n’isuku, isukura no kurwanya igwingira ry’abana mu karere ka Huye ryatanze umusaruro mu kongerera ubumenyi abantu no kongera ibiti by’imbuto ziribwa mu baturage.

Kuwa 20 Ukwakira 2022 ni bwo hatangijwe mu gihugu ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze. Iki gikorwa cyari kigamije kwibanda ku bikorwa by’isuku n’isukura ndetse n’umutekano.

Gukaraba intoki byibanzweho mu bukangurambaga ku isuku

Intego z’ubu bukangurambaga kwari ukwirinda indwara zituruka ku mwanda harimo inzoka n’impiswi, kurinda abana kugwingira binyuze mu guteza imbere imirire, isuku n’isukura mu bigombonezamikurire. Izi ntego zagombaga kugerwaho binyuze mu bukangurambaga buhuriyeho n’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze n’abafatanyabikorwa.

Ibyakozwe byitezweho umusaruro w’inyungu rusange z’igihe kirambye.

Mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda habaye ubufatanye bw’inzego zinyuranye ariko ibikorwa byose bikaganisha ku iterambere ry’imibereho myiza y’umuturage.

Kugira ngo ibikorwa byahariwe uku kwezi bishoboke, inzego zose zarakoranye kandi zigena uburyo bwa rusange buzajya bukoreshwa nko kunoza igihe cy’inama zibahuza buri cyumweru, gushyiraho amatsinda y’urubyiriko rw’abakorerabushake muri buri Kagari.

Ibyakozwe muri rusange birimo gushimangira imikorere inoze y’igitondo cy’isuku n’isukura buri wa kabiri w’icyumweru, gahunda yari isanzweho na mbere y’ukwezi kw’ibikorwa bya polisi.

Mu bikorwa by’uku kwezi, hashyizweho udutebo tw’imyanda (pubelles) nshya 22 ziriho ubutumwa bw’isuku n’isukura, hahangwa ubusitani bushya ahantu 8. Mu murenge wa Ngoma hatewe ibiti birimbisha umujyi, hasigasirwa ibisanzwe n’imikindo isanzwe.

Ibiti by’imbuto ziribwa n’imirima y’ibikoni, imwe mu ntwaro yo kurandura imirire mibi.

Muri uku kwezi ko kwahariwe ibikorwa bya polisi, hibanzwe ku bikorwa biteza imbere isuku, isukura no kurwanya igwingira ry’abana. Hakozwe ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gukaraba intoki no gutegura indyo yuzuye. Ubu buknagurambaga bwanakozwe mu nsengero, mu rwego rw;ubufatanye n’amadini n’amatorero. Mu rwego rwo gushimangira ihame ryo kurandura imirire mibi ku bana bagaragaweho na bwo, ibikoni by’umudugudu inshuro 2 mu cyumweru ni gahunda yimakajwe.

Muri uku kwezi himakajwe gahunda yo gushishikariza abaturage gukurungira inzu no gusana ubwiherero mu rwego rwo kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.  Hakurungiwe inzu 31 hasanwa ubwiherero 168. Mu guteza imbere imirire n’imikurire, hubatswe uturima tw’igikoni 59, hakurirkiranwa ingo mbonezamikurire 30, haterwa ibiti by’imbuto ziribwa 800 ahantu rusange nko ku bigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima.

Mu mirenge hakozwe “udushya” tugamije kwimakaza intego y’ubukangurambaga.

Mu rwego rwo kugera ku ntego z’ubu bukangurambaga bw’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu mirenge hakozwe ibikorwa bidasanzwe (Udushya) bigamije guteza imbere isuku, isukura no kurwanya igwingira ry’abana n’umutekano.

Muri ibyo bikorwa harimo nka gahunda yiswe “Umwana asigasirwe.” Iyi ni gahunda y’Umurenge wa Ngom aho inzego z’ubuyobozi, ababyeyi n’inzego z’ibyiciro byihariye bahurije imbaraga mu kwita ku bana bari mu mirire mibi. Mu bindi bigamije guteza imbere umutekano, harimo “Gira itoroshi munyerondo”, na ‘Camera’ z’umutekano mu mazu y’ubucuruzi.

Imidugudu yahawe ibitabo byandikwamo abinjira n'abasohoka mu mudugudu

 

Imidugudu yahawe amatoroshi y'umutekano

Ababyeyi bafite abana baviue mu mirire mibi barashimiwe.

Hanakoreshejwe kandi uburyo bwo kwita ku batishoboye bafite abana bato, hakusanywa ubushobozi bwo kubagurira amagi yo kugaburira abana, binyuze muri gahunda yiswe “Igi ry’umwana”.

Mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi kwita ku bana babo, hanashimiwe abayeyi b’abana bavuye mu mirire mibi, bahabwa icyemezo cy’ishimwe.