Umuganda rusange usoza ukwezi wakozwe hibandwa ku gutera ibiti.

Umuganda rusange usoza ukwezi k'Ukwakira 2025 wakorewe mu midugudu hibandwa ku bikorwa byo gutera ibiti kuri sites zateganijwe.  Ku rwego rw'Akarere umuganda wabereye mu murenge wa Ngoma.

Ni umuganda wakozwe kuwa 25 Ukwakira 2025, ubera mu mirenge yose. Ku rwego r’Akarere wakorewe mu murenge wa Ngoma, Akagali ka Butare, Umudugudu wa Karubanda ahatewe ibiti 4,350 ku buso bwa Hegitari 4.5

Muri uyu muganda, Ubumwe Nyarwanda bw'abatabona (Rwanda Union of the Blind) bifatanyije n'abatuye umurenge wa Ngoma mu muganda wo gutera ibiti. Ni muri gahunda y'ibikorwa by'ubukangurambaga ku nkoni yera buzabera mu Karere ka Huye kuwa 07/11/2025.

Nyuma y'Umuganda, Umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange yatanze ubuturmwa bwagarutse ku ngingo zirimo gukora cyane no kwiteza imbere hagamijwe kwigira, isuku n'isukura, gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku banyeshuri, kugarura abana mu ishuri, gahunda yo gufata indangamuntu koranabuhanga. Miss Aurore Mutesi Kayibanda, umwe mu bitabiriye umuganda

Miss Kalimpinya Queen, umwe mu bitabiriye umuganda

Abahagarariye Ubumwe Nyarwanda bw'abatabona bitabiriye umuganda

Hatewe ibiti

Hatanzwe ubutumwa ku nkoni yera