Umuganda usoza Gicurasi witabiriwe n’Intumwa za rubanda hamwe na Minisitiri w’Ubuzima.

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2023 wakozwe ku rwego rw’Imidugudu hashingiwe ku byateganijwe birimo kurwanya isuri, gukora imihanda y’imigenderano ngo irusheho kuba nyabagendwa, kubakira abtishoboye n’ibindi bitandukanye. Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n’abo ku rwego rw’Igihugu bitabiriye uyu muganda.

Ni umuganda wakozwe kuwa 27 Gicurasi 2023. Ku rwego rw'Akarere umuganda wakorewe mu Murenge wa Huye, Akagari ka Nyakagezi, Umudugudu wa Rugarama. Haracukurwa imirwanyasuri ku buso burenga Hegitari 3. Uyu muganda witabiriwe n’Abasenateri 7 bayobowe na Visi Perezida wa Sena Hon. Nyirasafari Esperance. Bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere. 

Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere yatanze ubutumwa bushishikariza abaturage gukumira ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe. Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya pulasitike, kugira isuku hose, ndetse anavuga kuri gahunda Gerayo Amahoro.

Visi Perezida wa Sena NYIRASAFARI Esperence yatanze ubutumwa ku bitabiriye umuganda bukubiye gusaba abaturage kugira isuku, kurwanya igwingira mu bana no kurwanya ibiza.

Senateri NYIRASAFARI yasabye abaturage ko “Ibyo dushobora gukora mu kurwanya ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe tubikore […] Umunyarwanda tumukomeyeho ntabwo dushaka kumutakaza”. Yanasabye abaturage kurwanya amakimbirane mu ngo no kurwanya gusambanya abana bagaterwa inda.

Nyuma y’umuganda kandi, abaturage bahawe umwanya bageza ku Basenateri ibitekerezo, ibyifuzo n’ibibazo. Muri rusange abaturage bashimye gahunda nziza z’imibereho myiza Leta igenera abaturage.

Mu murenge wa Mukura na ho umuganda usoza ukwezi witabiriwe na Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana akaba n'imboni y'Akarere muri Guverinoma. Muri uyu murenge umuganda wanitabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Dr KAGWESAGE Anne Marie, n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu KAMANA Andre.

Mu murenge wa Mbazi umuganda witabiriwe n'Abadepite Hon. Prof Munyaneza Omar na Hon. Izabiriza Mediatrice, hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage KANKESHA Annonciatha.