Umurenge Kagame Cup: Rwaniro &Kigoma z’icyaro zatwaye ibikombe zitsinze abarimo abo mu mujyi

Irusha Umurenge Kagame Cup ryasojwe mu Karere ka Huye ryegukanwa n’amakipe y’umurenge wa Rwaniro mu cyiciro cy’abahungu, n’uwa Kigoma ku cyiciro cy’abakobwa.

Imikino ya nyuma yakiniwe kuri Stade mpuzamahanga ya Huye kuwa 08 Werurwe 2023, inahuzwa no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Umukino w’abakobwa wahuje Umurenge wa Kigoma na Gishamvu, iminota y’umukino irangira amakipe aganyije igitego kimwe ku mpanze zombi.

Hitabajwe penaliti, Umurenge wa Kigoma watwaye igikombe utsize uwa Gishamvu kuri penaliti 5 – 4.

Mu kiciro cy’abahungu, ikipe y’umurenge wa Rwaniro yatwaye igikombe itsinze ibitego 5 ikipe y’umurenge wa Mukura itarabshije kubona igitego na kimwe muri uyu mukino.

Amakipe yombi yatwaye ibikombe yagaragaje ko yishimiye intsinzi ibahesheje ibikombe, nyuma yo kuba yarageze ku mukino wa nyuma itsinze amakipe anyuranye yo mu yindi mirenge harimo n’iy’umujyi. Bavuga ko biteguye kuzahagararira neza Akarere mu cyiciro gikurikira.