Umurenge wa Kigoma watwaye igikombe mu Ntara y’Amajyepfo cy’irushanwa “Umurenge Kagame Cup”.

Mu irushanwa Umurenge Kagame Cup ryakinwe ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ikipe y’abakobwa b’Umurenge wa Kigoma ni wo wegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Akarereka Gisagara.

Ni imikino yakiniwe mu Karere ka Huye kuwa 12 Gicurasi 2023, yitabirwa n’amakipe yabashije kugera ku mikino ya nyuma (Finals). Mu cyiciro cy’umupira w’amaguru mu bakobwa, ikipe y’Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye yakinnye n’iy’umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara. Iminiota isanzwe y’umukino yasijwe amakioe yombi anganya ibitego 2, hitabazwa penaliti.

Rwaniro yabashijwe kwinjiza penaliti 4 kuri 2 za Mukindo, maze yeguka igikombe cy’ikipe itwaye irushwa ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Mu gusoza amarushanwa, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice KAYITESI yibukije intego z’amarushanwa ari zo kwimakaza imiyoborere myiza, gutanga serivise nziza, kuzamura impano z’urubyiruko mu mirenge, gutanga ubutumwa kuri gahunda zinyuranye kuri gahunda za leta, kwimakaza ishyaka ryo guhiganwa.

Iyi kipe y’umurenge wa Kigoma ni yo izahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Igihugu.