Umurenge wa Ngoma wimukiye mu biro bishyashya, aho wakoreraga hagiye kubakwa.
Kuva kuwa 19 Kamena 2023, ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma bwatangiye gutangira serivise mu nyubako nshya, muri gahunda yo gukorera heza kandi hajyanye n’igihe.
Ibiro by’umurenge wa Ngoma byimukiye mu biro bishyashya by’uyu murenge biherereye ku muhanda wa Kaburimbo uva ku Iposita ishami rya Huye ugana mu Matyazo, mu nyubako yavuguruwe yakoreragamo Mwalimu Sacco, ishami rya Huye.
Ahakoreraga ibiro by’umurenge wa Ngoma hagiye kubakwa inyubako ibereye umujyi wa Huye. Ni inyubako izubakwa na “HUYE TRADING COMPANY”.