Gira wigire: Ibihumbi 100 by'inguzanyo byabereye imbarutso umuryango utandukana n'ubukene.
Ntazinda Emmanuel wo mu murenge wa Huye arishimira iterambere amaze kugeraho, abikesha inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100; bityoa akaba yarikuye mu bukene. Agaragaza intambwe yo kwiteza imbere ikomeje, akagira inama abandi bafashwa kubyaza umusaruro ubufasha bwose bagenerwa.
Ntazinda Emmanuel wavutse 1974, atuye mu murenge wa Huye, Akagari ka Rukira Umudugudu wa Nyanza. Avuga ko yari ari mu cyiciro cy’ubukene bukabije, abwirwa amahirwe ya gahunda ya leta yo hutanga inguzanyo yitwa iya ‘VUP’. Yatse iyi nguzanyo y’amafaranga ibihumbi 100 atangira kuyabyaza umusaruro.
Hamwe n’ubujyanama yahawe, amafaranga y’inguzanyo yaguzemo inkoko 25 anubakamo ikiraro. Yarazoroye zirakura arazifurisha agura izindi yagura umushinga, ziriyongera zigera ku nkoko 100 kandi yishyura neza inguzanyo yari yarahawe.
Ntazinda yabonye ko ibyo bidahagije, kuko yari amaze gukanguka mu bitekerezo abona n’umushinga wiyongera. Ni muri urwo rwego yagujije amaaranga angana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yagura bihagije umushinga w’ubworozi bw’inkoko.
Ntazinda avuga ko agemura ku masoko atandukanye inkoko nyuma yo kuzozora iminsi 45, izindi bakazigura mu rugo kuko abaturage bamaze kumumenya nk’umworozi wabigize umwuga.
Uwimana Claudine, umugore wa Ntazinda bafatanya muri ubu bworozi, avuga ko ubu bworozi bw’inkoko bumaze kugeza iterambere ku muryango. Uwimana avuga ko byabafashije kuba aheza kuko baguzemo intebe nziza. Avuga kandi ko mu misi 45 bashyira ku ruhande amafaranga ibihumbi 100 by’inyungu banizigamye mu itsinda barimo.
Mu rwego rwo gufasha indi miryango kwivana mu bukene; mu minsi 45 atanga inkoko 3 z’ubuntu ku miryango icyenye.
Umuryango wa Ntazinda urishimira inguzanyo wahawe kuko yabashije kubakangura bakaba bageze ku mushinga ufatika barahereye ku muto. Bityo bakagira inama indi miryango iri mu bukene gukanguka bagakora bakiteza imbere, kuko ibyo guheraho bihari.