Umwiherero w’abajyanama n’abafatanyabikorwa, inzira yo kunoza ubufatanye mu guteza imbere Akarere.

Hagamijwe gufatira hamwe ingamba zigamije gukomeza ubufatanye bw’inama njyanama n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, hakozwe umwiherero w’iminsi itatu wahurije hamwe izi mpande zombi. Mu gusoza umwiherero, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yashimye Akarere kateguye uyu mwiherero, asaba ko imyanzuro ifatirwa muri uyu mwiherero izakurikiranwa  kandi igashyirwa mu bikorwa. 

Ni umwiherero wabereye mu Karere ka Karongi, kuva kuwa 30 Ugushyingo 2024, kugeza kuwa 02 Ukuboza 2024. Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye Dr Kagwesage Anne Marie yagaragaje ko uyu mwiherero wabaye Umwanya mwiza wo kuganira hagati y’abajyanama n’abafatanyabikorwa ku ngingo Kanyedukanye zirebana n’ubufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere abatuye Akarere, haba mu bukungu, mu mibereho myiza ndetse n’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, asoza uyu mwiherero, yashimiye Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Huye bakomeje gutanga umusanzu ufatika mu iterambere by’umwihariko iry’Akarere bifatikanyije n’Abajyanama kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu ndetse n’uruhare rwabo mu kugaragaza ibimaze gukorwa bitandukanye mu iterambere ry’imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’ubukungu. 

Guverineri yashimye ko Akarere ka Huye kaje ku isonga mu mitangire ya serivise. Yagize ati “Ndashimira abafatanyabikorwa ku bufatanye n’abajyanama bakomeje kugaragaza uruhare ntagereranywa mu kwegera abaturage, ibi bikanagaragazwa n’uburyo mwitwaye mu mwaka ushize mu mitangire ya serivisi, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe na RGB 2023 (CRC 2034) Akarere kakaza ku isonga n amanota 84.5%. Ibi turabikesha ubufatanye bwiza hagati y’inzego ndetse n’ubwitange buranga inzego zose, aho mumanuka mukegera kandi mukigisha abaturage kenshi amategeko abarengera, mugakemura ibibazo binyuze muri gahunda zitandukanye.”

Uyu mwiherero usojwe, wari wubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti:”Ubufatanye mu iterambere rirambye:Umuturage ku isonga ukaba wabaye hagamijwe kwerekana ibyubakiweho mu miyoborere myiza, kwesa imihigo ndetse n’ubukungu bushingiye ku cyerekezo cy’Igihugu.