Unity Club Intwararumuri yifatanyije n’Ababyeyi b’Intwaza bo mu Impinganzima ya Huye mu Kwibuka.

Ababyeyi b’Intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima ya Huye bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye Unity Club Intwararumuri nabamwe mu bafatanyabikorwa bayo. 

Iki gikorwa cyabaye kuwa 23 Mata 2025, kibera mu rugo rw‘Impinganzima ya Huye ruherereye mu murenge wa Mukura.

KAYITESI Immaculée, Perezida wa AVEGA, yashimiye FPR Inkotanyi, ashimira by'umwihariko Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside; yashimiye kandi umuryango Unity Club   na Leta y'u Rwanda badahwema kwita ku babyeyi b'Intwaza, bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, bageze mu zabukuru.

Yasabye Intwaza gukomera no gukomeza gutwaza, baharanira ubudaheranwa muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside. Yagize ati: “Uburyo mubana nabo muri ibi bihe byo kwibuka, bibafasha mu kwigarurira icyizere, gukira ibikomere, gukira ihungabana, no gukomeza gutwaza.”

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo akaba Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yashimye ubutwari bw’ababyeyi b’Intwaza bwo kua baraciye mu bikomeye, ariko bakaba bakomeje kurangwa n’ubupfura. Yagize ati: “Buri wese ariyumvisha uburemere bw’ibikomeye mwanyuzemo: mwabuze abana, abagabo n’imiryango yanyu. Umubabaro wanyu wari mwinshi ariko murawurenga mutanga urugero rukomeye rw’ubuzima. Uwaduhaye ubuhamya, Intwaza Anastasia Karwera, yagarutse kuri byinshi mwanyuzemo. Ubuzima mwahanganye na bwo muratsinda. Uyu munsi murangwa n’ubupfura n’icyizere cy’ejo, kandi ababyiruka bakomeje kubibavomaho. Indangagaciro zakomeje kubaranga ntawazirondora. Tubashimira cyane ko mwahagurukiye kuzitoza bose muhereye ku babyiruka n’abaturanyi banyu.”

Ambasaderi Nkulikiyinka yagaragaje ko kwibuka ari uburyo bwo kwiyubaka. Yagize ati: “Muri isoko y’icyizere n’urumuri rudasaza. Kwibuka ni inzira nyayo yo gusubiza icyubahiro abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ariko ni n'uburyo bwo kongera kwiyubaka mu mutima no mu mibanire yacu nk’Abanyarwanda.”

Gahunda yo gutuza ababyeyi bagizwe incike na Jenoside bageze mu zabukuru bahawe izina ry’INTWAZA mu mazu y’amasaziro yatangiye muri 2015.