Unity Club yifurije Intwaza zo mu Mpinganzima ya Huye iminsi mikuru myiza isoza Umwaka
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basuye ndetse banifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2025 Ababyeyi b’Intwaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima ya Huye.
Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, aho kuwa 11 Ukuboza 2024 bamwe mu banyamuryango ba Unity Club basuye aba babyeyi batujwe mu murenge wa Mukura.
Madamu Astride Kasine, Intumwa ya Unity Club, wavuze mu izina ry’Umuyobozi Mukuru, Nyakubahwa Jeannette KAGAME, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, no mu izina ry’Abanyamuryango bose ba Unity Club yagize ati: “Tuzakomeza kubashimira ku butwari mwagize mugatwaza. Abana banyu bidutera ishema bityo tugaharanira imibereho yanyu myiza, byose tubifashijwemo n’Igihugu cyacu […] Tuzakomeza kubishimangira ko umunezero n’umwuka mwiza dukura mu rugo rw’Ababyeyi bacu ari impamba ikomeye iduherekeza mu mwaka ukurikiye.”
Intwaza Concessa MUKANKUSI ufite imyaka 70, wari uhagarariye abandi babyeyi b’Intwaza bo mu Impinganzima ya Huye, yashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ko babubakiye urugo rwiza bakabakura aho bari bariciwe n'agahinda ubu bakaba babayeho neza bateta ndetse bakaba babona n’abana babasura bagasangira ibyishimo ndetse haba n’ibyago nabwo bakabona ababakomeza.
Ati: "Ku musozi nari ntuyeho ninjye njyenyine wari incike! Ariko ngeze hano nahasanze bagenzi bange. Uwo mbajije nti ese nawe uri incike? " Akansubiza agira ati: "ntabwo tukiri incike turi Intwaza niryo zina twahawe n’umubyeyi wacu Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame"