Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo rwibukiye muri Huye abishwe muri Jenoside.
Muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Urugaga rw’abikorera (PSF) y’Intara y’Amajyepfo yateguye igikorwa cyo kwibuka abikorera bo muri iyi Ntara bishwe muri Jenoside.
Ni igikorwa cyabaye kuwa 26 Gicurasi 2023 ku rwibutso rwa Jenoside rw’umurenge wa Ngoma, cyitabirwa n’Abasenateri, Umuyobozi w’Akarere Sebutege, Ubuyobozi bwa PSF mu Ntara no mu turere tugize Intara y’Amajyepfo n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Huye BUTERA BAGABE Gervais yagaragaje ko abikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari inkingi za mwamba mu kubaka igihugu cyacu. Yagaragaje ko u Rwanda ari rwiza nk’uko abishwe muri Jenoside bifuzaga kuba mu gihugu cyiza.
Mu iganiro cy’amateka cyatanzwe na Senateri Dr HHAVUGIMANA Emmanuel yagaragaje itotezwa ryakorewe Abatutsi n’uko bahejwe mu mashuri. Yagaragaje uko Abatutsi bagerageje kwirwanaho mu nzira zo kwikorera n’ubwo na ho itotezwa barikorerwaga.
Senateri Havugimana yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi “Turi mu gihugu gishya mu Rwanda rutavangura. U Rwanda rwarapfuye rurazuka […] Jenoside yabaye rimwe kandi ntizasubira. Twoye guhorana n’agahinda […] Twibuke twiyubaka kandi dukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.”
Perezida wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo Dr KUBUMWE Célestin yavuze ko urwego ayoboye ruzirikana umusanzu abibukwa batanze bakiriho. Yanenze abikorera bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kwica &gutanga inkunga yo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.
Dr KUBUMWE yanenze abikorera bagize uruhare mu gusenya igihugu. Yashimiye Leta ko ifata abikorera nk’inkingi ya mwamba mu bukungu bw’Igihugu mu gihe mbere batahabwaga agaciro. KUBUMWE yizeje ko abikorera ahagarariye bazakomeza kugira uruhare mu kubaka Igihugu.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye yatanze ubutumwa bukubiyemo gushimira PSF yateguye igikorwa cyo kwibuka, gusaba abarokotse Jenoside kuziba icyuho cy’abishwe, gushimira abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo baremeye abarokotse Jenoside birimo no kubagabira inka.
Umuyobozi w’Akarere SEBUTEGE Ange yavuze ko kwibuka ari ukongera kwiyemeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yashimye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwagaruye ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka inzego harimo na PSF no gushyiraho umutekano.
Umuyobozi w’Akarere yashimye ko buri Munyarwanda afite amahirwe angana na ya mugenzi we kandi ko Leta iharanira ko Abanyarwanda babaho neza. Yashimiye PSF ifatanya n’izindi nzego mu guhangana n’ingaruka za Jenoside. Yashimye ubumwe abikorera bafite.
Senateri Nkurunziza Innocent yatanze ubutumwa bukubiyemo gushima ko hashyizweho iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko kwibuka harimo amasomo menshi afasha Abanyarwanda kutazasubira mu mateka mabi. Yashimye ingabo za RPA zahagaritse Jenoside.