Uwa kabiri w’icyumweru, igitondo cy’ubukangurambaga ku isuku.
Mu rwego rw'ubukangurambaga kuri gahunda yo kurangwa n'umuco w'isuku, buri gitondo cya buri wa kabiri hakorwa isuku binyuze muri gahunda imaze kumenyerwa yiswe “Igitondo cy’Isuku”.
Muri iki gitondo, hakorwa ibi bikorwa bigamije ubukangurambaga ku isuku, dore ko na nyuma y’ibikorwa haganirwa ku ngamba zo gukomeza umuco w’isuku, yaba iyo ku mubiri, ku myambaro, mu ngo, aho abantu bakorera.
Mu 2022, mu Turere twose tw’Intara y’Amajyepfo, hatangijwe gahunda y’Igitondo cy’Isuku igamije gufasha abaturage guca ukubiri n’umwanda. Iyi gahunda yageze ku ntego nyinshi zirimo kuzamura imyumvire yo kwikorera isuku ku giti cyabo no gukorera isuku aho bakorera, badategereje ko umuganda rusange ugera.
Iyi gahunda yatanze umusaruro kandi igenda izamura imyumvire y’abaturage ku birebana n’isuku. Byazamuye uruhare rw’abaturage mu kugira isuku ndetse no kuyikora neza, bigatuma habaho impinduka zikomeye mu bwiza bw’aho batuye. Harimo gukuraho ibihuru byari bikikije aho bakorera, ibihuru ku mihanda, gusibura imiyoboro y’amazi yabaga yarazibye, gutoragura amasashi n’amacupa, ndetse no kongera ubusitani ku mihanda itandukanye no gutera ibiti by’imitako.




