“Yisigara mpari”: Agashya katangijwe n’Ikibondo gakomeje kwishimirwa na benshi.
Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bifasha abandi kwiteza imbere no kuva mu bibazo, abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya APEC Ikibondo bakomeje gahunda yabo yo gufasha binyuze mu gukusanya ubushobozi.
Abanyeshuri bo muri iri shuri ry’Ikibondo bakusanyije ibikoresho bitandukanye bigenewe gufasha abarwayi bo mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Ibi bikoresho birimo imyambaro, inkweto, ibikoresho by'isuku n'amafaranga byose byakusanyijwe n’abanyeshuri hashingiwe ku cyo buri wese yabashije kubona, bagamije gufasha abarwayi.
Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’ishuri binyuze ku rukuta rwa X rw’iri shuri, bagaragaza ko ari byiza gutoza imirimo myiza abana bakiri bato. Iri shuri rigaragaza ko iyi gahunda ya “Yisigara mpari” abanyeshuri bayitojwe bakiri bato kuko ari bo Rwanda rw’ejo, kandi ko uburezi budakwiye kugarukira mu ishuri gusa.
Iyi gahunda ya “Wisigara mpari” yatangiye mu mwaka ushize ubwo abanyeshuri bo muri iri shuri ry’IKIBONDO mu murenge wa Tumba bashyiraga hamwe ibikoresho by’ishuri byo gufasha bagenzi babo bo mu yandi mashuri badafite ibikoresho by’ishuri.